Abanyeshuri ibihumbi hafi 203 bashoje amashuri abanza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 8 Nyakanga mu gihugu hose abanyeshuri 202.999 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2023-2024.

Ku rwego rw’Igihugu, ibi bizamini byatangijwe naMinisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, muri GS Gisozi I mu Karere ka Gasabo.

Aba banyeshuri barimo abahungu 91.189 n’abakobwa 111.810 basoje icyiciro cy’amashuri abanza bagiye gukora ibizamini bizatangira kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024.

- Advertisement -

Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa 8 bizasozwa ku wa 10 Nyakanga 2024, bikazakorerwa mu bigo 1.118 hirya no hino mu gihugu.

Ibizamini bikorwa n’abasoza amashuri abanza ni ibizamini 5 birimo Imibare, Ikinyarwanda,  Icyongereza, SET na Sacial Studies.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:16 am, Dec 22, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe