Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen. Ronard Rwivanga yibukije abanyeshuri bo mu ishuri ryigisha iby’ubuhinzi rya RICA ko bafite inshingano zo kurinda ubumwe bw’abanyarwanda.
Mu kiganiro umuvugizi wa RDF yahaye abanyeshuri ba RICA kuwa 08 Nyakanga 2024 yababwiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu. Ababwira ko kubumbatira ibyagezweho muri ibi bihe bisaba mbere na mbere kwiyumvamo ubumwe bw’abanyarwanda.
Ibi biganiro biri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 yo kwibohora k’u Rwanda. Muri ibi biganiro Brig Gen Rwivanga yabwiye uru rubyiruko rwiga mu ishuri rikuru rya RICA ko kubohora u Rwanda byasabye urubyiruko ruzi icyo rushaka, rukunda igihugu kandi ruzirikana intego.
Ishuri rikuru ryigisha iby’ubuhinzi burengera ibidukikije ryashinzwe ku bufatanye n’umunyemari w’umunyamerika Warren Buffett.