Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yahaye abanyeshuri ba RICA umukoro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen. Ronard Rwivanga yibukije abanyeshuri bo mu ishuri ryigisha iby’ubuhinzi rya RICA ko bafite inshingano zo kurinda ubumwe bw’abanyarwanda.

Mu kiganiro umuvugizi wa RDF yahaye abanyeshuri ba RICA kuwa 08 Nyakanga 2024 yababwiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu. Ababwira ko kubumbatira ibyagezweho muri ibi bihe bisaba mbere na mbere kwiyumvamo ubumwe bw’abanyarwanda.

Ibi biganiro biri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 yo kwibohora k’u Rwanda. Muri ibi biganiro Brig Gen Rwivanga yabwiye uru rubyiruko rwiga mu ishuri rikuru rya RICA ko kubohora u Rwanda byasabye urubyiruko ruzi icyo rushaka, rukunda igihugu kandi ruzirikana intego.

- Advertisement -
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasabye urubyiruko rwa RICA kubumbatira ubumwe

Ishuri rikuru ryigisha iby’ubuhinzi burengera ibidukikije ryashinzwe ku bufatanye n’umunyemari w’umunyamerika Warren Buffett.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:40 am, Oct 18, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe