PS Imberakuri mu nteko yijeje kuzavugurura imikorere ya Moteo-Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka kubyo iri shyaka ryiteguye gukorera ubuvugizi nirigera mu nteko ishingamategeko yashimangiye ko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gikeneye ibikoresho bitandukanye n’ibyo gukoresha ubu.

Mukabunani yavuze ko hari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye ndetse by’umwihariko Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda).

Mukabunani avuga ko iki kigo kigomba kongererwa ubushobozi, kuko amakuru gitanga ari yo Abanyarwanda benshi bashingiraho bakora ibikorwa byabo bitandukanye bibateza imbere.

- Advertisement -

U rwego rw’ubuhinzi Mukabunani avuga ko rukwiriye guhabwa umwihariko.  Yavuze ko Leta igomba gufasha abahinzi ibegereza ibikorwaremezo bifasha mu buhinzi bw’umwuga nk’imashini n’ibimasa bihinga, ibikoresho na gahunda inoze yo kuhira kugira ngo umusaruro uboneke hatagendewe ku kirere.

Mukabunani Christine niwe nomero ya mbere ku rutonde rw’abakandida Depite n’ishyaka PS Imberakuri anabereye umuyobozi. Yari asanzwe n’ubundi ari umudepite mu nteko ishingamategeko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:06 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe