Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka kubyo iri shyaka ryiteguye gukorera ubuvugizi nirigera mu nteko ishingamategeko yashimangiye ko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gikeneye ibikoresho bitandukanye n’ibyo gukoresha ubu.
Mukabunani yavuze ko hari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye ndetse by’umwihariko Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda).
Mukabunani avuga ko iki kigo kigomba kongererwa ubushobozi, kuko amakuru gitanga ari yo Abanyarwanda benshi bashingiraho bakora ibikorwa byabo bitandukanye bibateza imbere.
U rwego rw’ubuhinzi Mukabunani avuga ko rukwiriye guhabwa umwihariko. Yavuze ko Leta igomba gufasha abahinzi ibegereza ibikorwaremezo bifasha mu buhinzi bw’umwuga nk’imashini n’ibimasa bihinga, ibikoresho na gahunda inoze yo kuhira kugira ngo umusaruro uboneke hatagendewe ku kirere.
Mukabunani Christine niwe nomero ya mbere ku rutonde rw’abakandida Depite n’ishyaka PS Imberakuri anabereye umuyobozi. Yari asanzwe n’ubundi ari umudepite mu nteko ishingamategeko.