Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu byabereye mu karere ka Gakenke, Perezida Kagame yasabye abanyagakenke kumutora avuga ko ari ugushyigikira na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard.
Perezida Kagame yibukije abaturage ba Gakenke ko Dr Ngirente Edouard nawe avuka mu karere ka Gakenke. Ati “Ubwo se we ntimuzamushyigikira tugakomeza tugafatanya, ibibagenewe bigomba kubageraho bikihuta?”
Dr Ngirente Edouard ufite imyaka 51 y’amavuko ni Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2017. Avuka mu karere ka Gakenke. Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri Universite Catholique de Louvain. Yagizwe umukuru wa Guverinoma yari avuye gukora muri Banki y’isi.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru