Frank Habineza yemeye ko yatsinzwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ujambo rigufi yagejeje ku bayoboke by’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Dr Frank Habineza wari umukandida ku mwanya w’umukuru yatangaje ko ibyavuye mu matora abyakiriye.

Yagize ati “Turagira ngo dutangaze ko tubyakiriye kuko bimaze kugaragara ko Nyakubahwa Kagame Paul yagize amajwi menshi kuturusha.”

Kandida-Perezida Frank Habineza yatangaje ko yakiriye iby’ibanze byavuye mu matora, byagaragaje ko yagize 0.52%  anashimira Perezida Paul Kagame wamutsinze muri aya matora.

- Advertisement -

Frank Habineza wari usanzwe ari umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda ntabwo agaragara ku rutonde rw’abakandida Depite ishyaka rya Green Party rimaze iminsi ryamamaza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:42 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe