Ujambo rigufi yagejeje ku bayoboke by’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Dr Frank Habineza wari umukandida ku mwanya w’umukuru yatangaje ko ibyavuye mu matora abyakiriye.
Yagize ati “Turagira ngo dutangaze ko tubyakiriye kuko bimaze kugaragara ko Nyakubahwa Kagame Paul yagize amajwi menshi kuturusha.”
Kandida-Perezida Frank Habineza yatangaje ko yakiriye iby’ibanze byavuye mu matora, byagaragaje ko yagize 0.52% anashimira Perezida Paul Kagame wamutsinze muri aya matora.
- Advertisement -
Frank Habineza wari usanzwe ari umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda ntabwo agaragara ku rutonde rw’abakandida Depite ishyaka rya Green Party rimaze iminsi ryamamaza.
Umwanditsi Mukuru