Ikipe y’abafana benshi mu Rwanda Rayon Sport yatangaje ko yagaruye Haruna Niyonzima wakinaga muri Libya.
Mu itangazo riherekejwe n’amafoto iyi kipe yashyize ku rukuta rwayo rwa X bagize bati ” Dutewe ishema no kwakira Haruna Niyonzima (Baba Mzazi wa Soka, Fundi 08). Uyu mugabo ucisha macye atuzaniye ubumenyi buherekejwe n’ubunararibonye.
Nta mubare w’amafaranga yahawe Haruna Niyonzima watangajwe, nta n’igihe yasinyanye na Rayon Sport cyatangajwe.
Si ubwa mbere Haruna Niyonzima agiye kwambara ubururu n’umweru. Mbere yo kujya hanze y’u Rwanda uyu wabaye kapitene w’amavubi imyaka myinshi yanyuze muri Rayons Sport na APR FC, ajya muri Simba sport club na Yanga Africans zo muri Tanzania.
Yagarutse mu Rwanda muri As Kigali nyuma ya As Kigali Haruna Niyonzima yari yarasubiye muri Libya mu ikipe ya Al – Tawoon ikina icyiciro cya mbere muri Libya.