Kuri uyu wa Kabiri habaye ibiganiro byahuje Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abakorera ubucuruzi muri iyi gare, abayobozi ba kompanyi zitwara abantu n’ibintu, n’abandi bafatanyabikorwa muri uyu mushinga, babereka ibiteganyijwe, bungurana ibitekerezo.
Muri ibi biganiro umujyi wa Kigali watangaje ko ugeze kure imyiteguro yo kwagura Gare ya Nyabugogo, aho biteganyijwe ko imirimo izatangira hagati mu mwaka utaha wa 2025 ikazarangira mu 2027.
Mu byagarutsweho muri ibi biganiro harimo ibice bimwe by’inkengero z’umujyi wa Kigali imodoka ziva mu ntara zizajya zisigamo abagenzi mbere yo kwinjira mu mujyi wa Kigali. Hagarutswe kandi ku mihanda izajya yifashishwa n’imodoka zitwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.
Mu 1998 nibwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n’iziva cyangwa zijya mu mahanga.
Igitekerezo cyo kwagura iyi Gale cyatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2017. Ndetse byakabaye byarakozwe mu 2018.