Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania. Akazatangira inshingano ku wa 1 Kanama 2024.
Uwayezu asimbuye uwari CEO wa Simba witwa Imani Kajula uherutse kwegura kuri izi nshingano.
Mu itangazo Simba sport club yashyize ahagaragara yagaragaje ko Uwayezu Francois Regis afite ubunararibonye buhagije bw’imyaka irenga 10 mu buyobozi bw’umupira ndetse n’impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kuyobora imishinga.
- Advertisement -
Uwayezu Francois Regis wigeze kuba umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ubu yari umuyobozi wungirije wa APR FC.
Umwanditsi Mukuru