Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Masozera Robert, yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Umuganura ari uburyo bwo kugarura ubunyarwanda mu mitima y’Abanyarwanda.
Amb Masozera yagaragaje ko umuco w’u Rwanda ushingiye ku nkingi zitajegajega, iy’ibanze ikaba Umuganura. Yavuze ko Umuganura ubumbatiye indangagaciro zose ziranga Umunyarwanda zirimo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, kwitabira umurimo, n’ubupfura.
Ati “Ariko kuwizihiza ni n’uburyo bwo kugaruka ku isoko y’Abanyarwanda kandi ni n’uburyo bwo kugarura u Rwanda n’Ubunyarwanda mu mitima y’Abanyarwanda.”
Umuganura usanzwe wizihizwa kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama. Inteko y’umuco ivuga ko Umuganura wa 2024 uzabera mu karere ka Kayonza ku rwego rw’igihugu. Uretse muri aka karere ariko mu Turere twose tw’igihugu bazizihiza Umuganura, mu midugudu no mu muryango, mu mahanga wizihizwe ukwezi kose kwa munani (Kanama).