Amb. Masozera yagaragaje Umuganura nk’inkingi y’umuco nyarwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Masozera Robert, yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Umuganura ari uburyo bwo kugarura ubunyarwanda mu mitima y’Abanyarwanda.

Amb Masozera yagaragaje ko umuco w’u Rwanda ushingiye ku nkingi zitajegajega, iy’ibanze ikaba Umuganura. Yavuze ko Umuganura ubumbatiye indangagaciro zose ziranga Umunyarwanda zirimo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, kwitabira umurimo, n’ubupfura.

Ati “Ariko kuwizihiza ni n’uburyo bwo kugaruka ku isoko y’Abanyarwanda kandi ni n’uburyo bwo kugarura u Rwanda n’Ubunyarwanda mu mitima y’Abanyarwanda.”

- Advertisement -

Umuganura usanzwe wizihizwa kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama. Inteko y’umuco ivuga ko Umuganura wa 2024 uzabera mu karere ka Kayonza ku rwego rw’igihugu. Uretse muri aka karere ariko mu Turere twose tw’igihugu bazizihiza Umuganura, mu midugudu no mu muryango, mu mahanga wizihizwe ukwezi kose kwa munani (Kanama).

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:44 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe