Umwuka w’intambara yeruye hagati ya Iran na Israel ukomeje gututumba

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’iraswa ry’umuyobozi wa Hamas Ismail Haniyeh, umurambo we bitagenijwe ko usezerwaho bwa nyuma mu murwa mukuru wa Iran Teheran. Ibihumbi by’abaturage ba Iran bazindukiye muri uyu muhango baririmba indirimbo zisaba kumuhorera.

Muri uyu muhango byitezwe ko hashobora kivugirwa ijambo rikomeye n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei ari nawe urayobora umuhango wo gushyingura umuyobozi wa Hamas.

Umuyobozi wa Hamas bikekwa ko yivuganwe n’ingabo za Isiraheli. Yishwe kandi nyuma gato y’urupfu rwa Fuad Shukr wayoboraga umutwe wa  Hezbollah nawe uherutse kwicwa n’abakekwa kuba ingabo za Isiraheli.

- Advertisement -

Akanama k’umuryango w’abibumbye kita ku mahoro ku isi kateguye inama y’igitaraganya yiga ku mutekano no gushaka icyahagarika intambara hagati ya Isiraheli n’ibihugu bigaragaza ko bishobora kuyiviraho inda imwe.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Brinken yahise asaba ko habaho ibihe by’agahenge. Intambara ikaba ihagaze muri aka karere k’uburasirazuba bwo hagati. Kuri Blinken ibiganiro byose bibanzirizwa n’uko mbere na mbere imbunda zaba zitacyumvikana.

Ntacyo Hamas yari yatangaza ku rupfu ry’umuyobozi wayo rwabereye ku butaka bwa Iran.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:24 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe