Mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’Umuryango SOS Children’s Village Rwanda n’Umuryango w’Abanganga b’amenyo batagira umupaka (Dental Health Without Borders) bari mu karere ka Rubavu.
Aba baganga b’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu kanwa bo muri Denmark bamaze ibyumweru bibiri bavura abaturage mu Karere ka Rubavu ku Kigo Nderabuzima cya Kigufi.
Kugeza ubu abaturage basaga 700 ni bo bamaze kuvurwa, aho biteganyijwe ko nyuma y’ibyumweru bitatu hazaba havuwe abasaga 1200.
- Advertisement -
Ni ubuvuzi abaturage ba Rubavu bavuga ko bwarokoye akayabo bari kuzatanga mu bitaro bitandukanye bivuza indwara ziganjemomizifata amenyo.
Umwanditsi Mukuru