Mu mukabu wakozwe na Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abashoferi 18 batwaye imodoka zavuyemo utugabanyamuvuduko ndetse n’izidufite ariko tudakora neza.
Uretse aba bashoferi kandi Polisi ivuga ko yataye muri yombi abakanishi 4 bakoraga akazi ko gukuramo cyangwa gutuma utugabanyamuvuduko tudakora neza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko kugendera ku muvuduko ukabije ari imwe mu ntandaro y’impanuka nyinshi zibera mu muhanda. Yagize ati: “Mu bafashwe harimo abari barakuye mu modoka utugabanyamuvuduko, abadushyizeho buto (bouton) ituma tumera nk’udufunze ntidukore bakanakuraho GPS ngo tudatanga amakuru y’uko barengeje umuvuduko, abari baraducometse ku buryo tutabasha guhagarika ikinyabiziga mu gihe kirengeje umuvuduko wagenwe n’abari baraturegeye ku muvuduko uri hejuru y’uwagenwe.”
Iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015, riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo, igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60Km/h.