Kigali: Abashoferi 18 bacomokoye utugabanyamuvuduko batawe muri yombi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu mukabu wakozwe na Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abashoferi 18 batwaye imodoka zavuyemo utugabanyamuvuduko ndetse n’izidufite ariko tudakora neza.

Uretse aba bashoferi kandi Polisi ivuga ko yataye muri yombi abakanishi 4 bakoraga akazi ko gukuramo cyangwa gutuma utugabanyamuvuduko tudakora neza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko kugendera ku muvuduko ukabije ari imwe mu ntandaro y’impanuka nyinshi zibera mu muhanda. Yagize ati: “Mu bafashwe harimo abari barakuye mu modoka utugabanyamuvuduko, abadushyizeho buto (bouton) ituma tumera nk’udufunze ntidukore bakanakuraho GPS ngo tudatanga amakuru y’uko barengeje umuvuduko, abari baraducometse ku buryo tutabasha guhagarika ikinyabiziga mu gihe kirengeje umuvuduko wagenwe n’abari baraturegeye ku muvuduko uri hejuru y’uwagenwe.”

- Advertisement -

Iteka rya Perezida  no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015, riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo, igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60Km/h.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:24 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe