U Rwanda na Sierra Leone biyemeje ubufatanye mu kugorora abanyabyaha

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu na Sierra Leone byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’umutekano na serivisi zo kugorora abagororwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Taluva.

Mu mwaka wa 2019 nyuma y’uruzinduko Perezida wa Sierra Leone yagiriye mu Rwanda, ibihugu byombi byari byashyize umukono ku masezerano arimo no gukuriraho visa abafite pasiporo z’abadipolomates n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.

- Advertisement -

Aya masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro byihariye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari wakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Sierra Leone Julius Maada Bio byari bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:08 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe