Kuwa mbere taliki 26/08/2024 nibwo inzu zimwe zatangiye gukurwaho mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, abahatuye basabwa kwimukira ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ngo ari byo byagenewe aho batuye.
Icyi ni icyemezo kireba imiryango 432 ituye mu Midugudu ya Muganza, Rwinkwavu na Kinihira. Aba baturage bemera kwimuka ariko bagasaba kwerekwa aho gukomereza ubuzima. Kandi byaba ari icyemezo cy’ubuyobozi koko kikareba bose. Kuko bavuga ko hari abandi bari kuzamura imidugudu muri aka gace ariko ntibasenyerwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Barigomwa Djafari avuga ko hari abaturage barenze ku mategeko maze bigabiza umutungo w’Igihugu. Aba ngo batuye ahahoze ari ibisigara bya Leta ariko Kandi bahatura bataragenewe guturwa. Akemeza ko iyi ari nayo mpamvu yo kubasaba kuwimukamo.
Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihigu, Musabyimana Jean Claude we yabwiye ikigo cya Leta cy’itangazakuru ko ikibazo cy’aba baturage cyizwi. Agahumuriza aba baturage ko iki kibazo kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.
Rwinkwavu ni kamwe mu duce tw’u Rwanda tumaze imyaka myinshi ducukurwamo amabuye y’agaciro.