Kayonza: Batangiye gusenyera abatuye ahagenewe ubucukuzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa mbere taliki 26/08/2024 nibwo inzu zimwe zatangiye gukurwaho mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, abahatuye basabwa kwimukira ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ngo ari byo byagenewe aho batuye.

Icyi ni icyemezo kireba imiryango 432 ituye mu Midugudu ya Muganza, Rwinkwavu na Kinihira. Aba baturage bemera kwimuka ariko bagasaba kwerekwa aho gukomereza ubuzima. Kandi byaba ari icyemezo cy’ubuyobozi koko kikareba bose. Kuko bavuga ko hari abandi bari kuzamura imidugudu muri aka gace ariko ntibasenyerwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Barigomwa Djafari avuga ko hari abaturage barenze ku mategeko maze bigabiza umutungo w’Igihugu. Aba ngo batuye ahahoze ari ibisigara bya Leta ariko Kandi bahatura bataragenewe guturwa. Akemeza ko iyi  ari nayo mpamvu yo kubasaba kuwimukamo.

- Advertisement -

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihigu, Musabyimana Jean Claude we yabwiye ikigo cya Leta cy’itangazakuru ko ikibazo cy’aba baturage cyizwi. Agahumuriza aba baturage ko iki kibazo kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.

Rwinkwavu ni kamwe mu duce tw’u Rwanda tumaze imyaka myinshi ducukurwamo amabuye y’agaciro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:43 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe