Perimi za Otomatike zizatangira gukorerwa taliki 9 Nzeri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 9 Nzeri 2024, hazatangira uburyo bwo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’.

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryamenyesheje abakeneye iyo serivisi ko bazatangira kwiyandikisha tariki 6 Nzeri 2024, ku cyiciro cya B (AT).

Iri tangazo rya Polisi rivuga ko ibibuga bya Kicukiro / Busanza, Kicukiro Gahanga, Nyarugenge na Musanze aribyo bizatangira bikorerwaho ibi bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Automatic.

- Advertisement -

Iteka rya Perezida rishyiraho izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike riteganya ko ufite uru ruhushya aba yemerewe gutwara imodoka za Otomatike gusa. Ntibemerewe gutwara imodoka zizwi nka manuwele.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:04 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 77 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe