Polisi y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 9 Nzeri 2024, hazatangira uburyo bwo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’.
Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryamenyesheje abakeneye iyo serivisi ko bazatangira kwiyandikisha tariki 6 Nzeri 2024, ku cyiciro cya B (AT).
Iri tangazo rya Polisi rivuga ko ibibuga bya Kicukiro / Busanza, Kicukiro Gahanga, Nyarugenge na Musanze aribyo bizatangira bikorerwaho ibi bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Automatic.
- Advertisement -
Iteka rya Perezida rishyiraho izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike riteganya ko ufite uru ruhushya aba yemerewe gutwara imodoka za Otomatike gusa. Ntibemerewe gutwara imodoka zizwi nka manuwele.
Umwanditsi Mukuru