Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani iyobowe na leta ya jenerali Abdel Fattah al-Burhan, yasohoye itangazo ku wa gatandatu rivuga ko guverinema ya Sudani yanze ku buryo budasubirwaho ibyasabwe n’intumwa z’umuryango w’Abibumbye.
Itsinda ry’impuguke z’ abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye ryoherejwe muri Sudani ryatangaje kuwa gatanu ushize ko babonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa muntu bikorwa n’impande zombi z’abashyamiranye mu ntambara ibera muri iki gihugu.
Bavuze ko ibyo babonye bishobora kwita ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu. Bahise basaba ko nta kuzuyaza Umuryango w’Abibumbye ukwiriye kohereza umutwe w’ingabo z’itagira aho zibogamiye ugahabwa inshingano zo kurinda abasivili.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani iravuga ko komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye yagombye gushyigikira imbaraga z’igihugu aho kuzana urundi ruhande mu kibazo gihari. Yamaganye kandi ubusabe bw’itsinda ry’impuguke zisaba ko yakomenyirizwa kugura intwaro.
Iyi ntambara yatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi iteza ibibazo bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi. Kubera iyi ntambara kandi Abantu barenga miliyoni 25 – icya kabiri cy’abatuye igihugu bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.