Abarimu b’amateka bagiye kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 17 Nzeri mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, hari hatangijwe icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’abarimu 410 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye.

Ababimburiye abandi ni abarimu b’ amateka bo mu Turere twa Karongi, Rusizi, Rubavu, Nyamasheke na Rutsiro.

Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi aba barimu ku buryo bunoze bwo kwigisha by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu itangaza ko aya mahugurwa azajya amara iminsi ibiri. Muri rusange hazahugurwa abarimu 2,949 bazagera I Nkumba mu byiciro  bitandatu.

Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ni rimwe mu masomo urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragaje ko rufitiye amatsiko. Nyanara ariko hakumvikana abemeza ko mu gihe aya mateka yigishwa ngo abarimu usanga bigengesera cyane ndetse bakirinda kugira bimwe bavuga ngo hato bitumvikanamo ibyaha.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:51 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe