U Rwanda rwatangije ku mugaragaro umubano n’ibirwa bya Marchall

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko hasinywe amasezerano atangiza umubano hagati y’u Rwanda n’ibirwa bya Marchall.

Ni amasezerano yashyizweho umukono I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahari kubera inteko rusange ya 79 y’umuryango w’abibumbye.

Ku ruhande rw’u Rwanda ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Amb. Nduhungirehe Olivier ndetse na Hon. Kalani Kaneko Mugenzi we w’Ububanyi n’amahanga wa Marchall.

- Advertisement -

Ibirwa bya Marchall biherereye mu nyanja ya Pasifika, ni igihugu gito kiri mu byitwa Karayibe, kikagira abaturage babarirwa mu 60,000. Ni kimwe mu birwa bikunze kwibasirwa cyane iyo amazi y’inyanja yakirengeye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:31 am, Sep 28, 2024
temperature icon 24°C
few clouds
Humidity 61 %
Pressure 1012 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe