Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate bombi bahoze bayobora Rayon Sports batangaje ko bamaze kwiyunga kandi baje guhuza imbaraga bakubaka Rayon Sports nk’iya mbere yahoze itsinda igatwara ibikombe.
Aba bagabo bombi bashwanye mu mwaka wa 2020 nyuma y’uko Muvunyi yari avuye ku buyobozi bw’iyi kipe agasimburwa na Sadate. Kuva ubwo iyi kipe yahuye n’ibibazo byiganjemo iby’amikoro no kubura intsinzi.
Nyuma y’imyaka 4 barebana ay’ingwe , aba bagabo baje guhura bariyunga ndetse batangaza ko ubu bahujwe no kuba ari Aba Rayon ntakindi kizongera kubatanya.
Mu kiganiro batanze mu kiganiro cy’iyi kipe Rayon time Sadate yagize ati” turi kumwe kuko turi Abarayon turikumwe kuko tugomba gukora Rayon Sports yayindi muzi, muribuka Perezida Muvunyi ayiyobora dutwara ibikombe mwabonaga ukuntu twamanukaga imisozi tukazamuka iyindi utugoma tunihira ibyishimo byatashye u Rwanda rwose Abarayon bose bishimye turikumwe rero kugirango ibyo bishimo bigaruke.”
Mukumwikiriza Muvunyi nawe yahise avuga ko ubu imvugo zibacamo ibice zarangiye bose ari Aba Rayon ati “Ntaba Muvunyi ntaba Sadate hari Abarayon ngubwo ubutumwa buhari ubundi tukongera tugatsinda nitubyina Murera ntaba kanaka nta bakanaka bazaba bagihari twese turi Abarayon nibyo dukumbuye turagirango twongere tubyine murera.”
Kuwa gatandatu tariki ya 22/10 Rayon Sports ifitanye umukino na Kiyovu Sports , Juvenal Mvukiyehe wahoze ayobora Kiyovu aherutse kuvuga ko agarutse kugirango atsinde abo yise abasaza bo muri Rayon Sports . Bombi bamuhaye ubutumwa bati” ahubwo atwitegure nk’abanyabikombe”
Muvunyi yahise yungamo ko Kiyovu bayizi neza kandi bayiteguye ati:”Kiyovu baratuzi ntabwo tuje kuyibabaza nk’uko twayibabaje cya gihe igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri , tuzayibabaza gahoro Kiyovu turaziranye kuko twaratabaranye turiteguye.”
Aba bagabo bavuze ko nta Rayon Sports ibaho itagira agahimbazamusyi keza babwiye abakinnyi ko “nibadushimishe dukore kumakofi natwe tubashimishe uko bikwiriye”
Hari amakuru avuga ko Muvunyi Paul , Sadate Munyakazi na Gacinya Chance Denis baherutse kugenwa nk’abayobozi bazayobora ibikorwa bya Rayon Sports mu gihe hategerejwe amatora.