Muvunyi na Sadate biyunze bati “tuje kubaka Rayon Sports mwaherukaga cyera”

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate bombi bahoze bayobora Rayon Sports batangaje ko bamaze kwiyunga kandi baje guhuza imbaraga bakubaka Rayon Sports nk’iya mbere yahoze itsinda igatwara ibikombe.

Aba bagabo bombi bashwanye mu mwaka wa 2020 nyuma y’uko Muvunyi yari avuye ku buyobozi bw’iyi kipe agasimburwa na Sadate. Kuva ubwo iyi kipe yahuye n’ibibazo byiganjemo iby’amikoro no  kubura intsinzi.

Nyuma y’imyaka 4 barebana ay’ingwe , aba bagabo baje guhura bariyunga ndetse batangaza ko ubu bahujwe no kuba ari Aba Rayon ntakindi kizongera kubatanya.

- Advertisement -

Mu kiganiro  batanze  mu kiganiro cy’iyi kipe Rayon time  Sadate yagize ati” turi kumwe kuko turi Abarayon turikumwe kuko tugomba gukora Rayon Sports yayindi muzi, muribuka Perezida Muvunyi ayiyobora  dutwara ibikombe mwabonaga ukuntu twamanukaga imisozi tukazamuka iyindi utugoma  tunihira ibyishimo byatashye u Rwanda rwose Abarayon bose bishimye turikumwe rero kugirango ibyo bishimo bigaruke.”

 

Mukumwikiriza Muvunyi nawe yahise avuga ko ubu imvugo zibacamo ibice zarangiye bose ari Aba Rayon ati “Ntaba Muvunyi ntaba Sadate hari Abarayon ngubwo ubutumwa buhari ubundi tukongera tugatsinda nitubyina Murera ntaba kanaka nta bakanaka bazaba bagihari  twese turi Abarayon nibyo dukumbuye turagirango twongere tubyine murera.”

 

Kuwa gatandatu tariki ya 22/10 Rayon Sports ifitanye umukino  na Kiyovu Sports , Juvenal Mvukiyehe wahoze ayobora Kiyovu aherutse kuvuga ko agarutse kugirango atsinde abo yise abasaza bo muri Rayon Sports .   Bombi bamuhaye ubutumwa bati”  ahubwo atwitegure nk’abanyabikombe”

Muvunyi yahise yungamo ko Kiyovu bayizi neza kandi bayiteguye ati:”Kiyovu baratuzi ntabwo tuje kuyibabaza nk’uko twayibabaje cya gihe  igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri ,  tuzayibabaza gahoro Kiyovu turaziranye kuko twaratabaranye turiteguye.”

Aba bagabo bavuze ko nta Rayon Sports ibaho itagira agahimbazamusyi  keza babwiye abakinnyi ko  “nibadushimishe dukore  kumakofi natwe tubashimishe uko bikwiriye”

Hari amakuru avuga ko Muvunyi Paul , Sadate Munyakazi na Gacinya Chance Denis baherutse kugenwa nk’abayobozi bazayobora ibikorwa bya Rayon Sports mu gihe hategerejwe amatora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:23 pm, Dec 30, 2024
temperature icon 25°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 6:09 pm

Inkuru Zikunzwe