Rwamucyo yakatiwe, abari baje kumushyigikira barakangarana

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ni mu isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abantu benshi,barimo abanzi b’u Rwanda bari bayobowe na  Padiri Nahimana Thomas  bari baje gushyigikira Rwamucyo bagaragaje uburakari rurangiye.

Hari kandi n’abandi benshi bari baturutse hirya no hino ku mugabane w’Uburayi  bari  baje gushyigikira imiryango yamureze  bagaragaje ibyishimo.

Urubanza rumaze gusomwa abashyigikiye uruhande rwamureze bagaragaje ibyishimo, bamwe barahoberana, mu gihe abaje gushyigikira Rwamucyo  bahise bavugira hejuru bagaragaza ko batishimiye umwanzuro w’urukiko.

Muri uyu mwuka, basohotse mu rukiko, byabaye ngombwa ko abapolisi bajya hagati y’impande zombi kugira ngo badashyamirana.

Umucamanza amaze gutangaza ko uregwa ahamijwe ibyaha kandi akatiwe gufungwa imyaka 27, Rwamucyo nta kababaro yagaragaje, yazamuye igipfunsi – ubusanzwe nk’ikimenyetso cy’intsinzi cyangwa gukomera – mbere y’uko abapolisi bamutwara ngo ajye gufungwa.

Me Philippe Meilhac na mugenzi we Me Françoise Mathe bamwunganira  bavuze ko bajurira guhera none ku wa kane

Maître Richard Gisagara uburanira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi  yavuze ko uru ari “urubanza rw’amateka” kuko “ruje guhoza amarira ababuze ababo no gucecekesha abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi”.

Rwamucyo yari yafashwe na polisi mu 2010 imufunga by’igihe gito – ku nyandiko yo kumuta muri yombi yatanzwe na leta y’u Rwanda – ubwo higwaga ku kuba yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, nkuko Me Gisagara yabibwiye Radio Rwanda.

Hari nyuma yuko abo bakoranaga ku bitaro bya Maubeuge mu majyaruguru y’Ubufaransa bamugaragaje ko ari ho ari. Rwamucyo yaburanaga adafunze.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, urukiko rwa  i Paris rwakatiye igifungo cy’imyaka 24 Dr Sosthène Munyemana, na we wahoze ari umuganga muri CHUB i Butare, ahamijwe uruhare muri jenoside.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:46 pm, Dec 3, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe