Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abantu benshi,barimo abanzi b’u Rwanda bari bayobowe na Padiri Nahimana Thomas bari baje gushyigikira Rwamucyo bagaragaje uburakari rurangiye.
Hari kandi n’abandi benshi bari baturutse hirya no hino ku mugabane w’Uburayi bari baje gushyigikira imiryango yamureze bagaragaje ibyishimo.
Urubanza rumaze gusomwa abashyigikiye uruhande rwamureze bagaragaje ibyishimo, bamwe barahoberana, mu gihe abaje gushyigikira Rwamucyo bahise bavugira hejuru bagaragaza ko batishimiye umwanzuro w’urukiko.
Muri uyu mwuka, basohotse mu rukiko, byabaye ngombwa ko abapolisi bajya hagati y’impande zombi kugira ngo badashyamirana.
Umucamanza amaze gutangaza ko uregwa ahamijwe ibyaha kandi akatiwe gufungwa imyaka 27, Rwamucyo nta kababaro yagaragaje, yazamuye igipfunsi – ubusanzwe nk’ikimenyetso cy’intsinzi cyangwa gukomera – mbere y’uko abapolisi bamutwara ngo ajye gufungwa.
Me Philippe Meilhac na mugenzi we Me Françoise Mathe bamwunganira bavuze ko bajurira guhera none ku wa kane
Maître Richard Gisagara uburanira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko uru ari “urubanza rw’amateka” kuko “ruje guhoza amarira ababuze ababo no gucecekesha abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi”.
Rwamucyo yari yafashwe na polisi mu 2010 imufunga by’igihe gito – ku nyandiko yo kumuta muri yombi yatanzwe na leta y’u Rwanda – ubwo higwaga ku kuba yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, nkuko Me Gisagara yabibwiye Radio Rwanda.
Hari nyuma yuko abo bakoranaga ku bitaro bya Maubeuge mu majyaruguru y’Ubufaransa bamugaragaje ko ari ho ari. Rwamucyo yaburanaga adafunze.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, urukiko rwa i Paris rwakatiye igifungo cy’imyaka 24 Dr Sosthène Munyemana, na we wahoze ari umuganga muri CHUB i Butare, ahamijwe uruhare muri jenoside.