Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungire n’intumwa ayoboye bahuriye I Goma n’intumwa za RD Congo hamwe n’iza Angola batangiza urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko ku itariki 4 Kanama 2024 nk’uko byemerejwe mu biganiro by’i Luanda.
Uru urwego rwitwa MVA-R (Mécanisme de Vérification Ad-hoc Renforcé) rugizwe n’abasirikare 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba RDC.
Uru rwego rwavuguruwe ubwo hatangiraga ibiganiro kuri gahunda yo gusenya FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, nyuma y’ibitero uyu mutwe w’iterabwoba wagabye mu majyaruguru yarwo muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.
Uru rwego ruzaba rufite inshingano zo gukurikitana ishyirwa mu bikorwa ryo gusenya FDLR ndetse no gukuraho ubu bwirinzi bw’u Rwanda.
Iyi nama ya Goma ije nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize inzobere mu by’umutekano n’igisirikare zo ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda zemeje umushinga w’ibigomba gukorwa mu kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.
Izi nzobere – zigizwe n’abakuru b’ubutasi bwa gisirikare bw’impande zombi – zarahuye ziga kandi zemeza inyandiko bise “Proposed Concept of Operations” (CONOPS) bahawe na Angola nk’umuhuza.