Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’aba Repubulike niwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika yo kuwa 05 Ugushyingo 2024, yari ahatanye mo na Kamala Harris watanzwe n’ishyaka ry’aba Demokarate.
Imibare y’agateganyo irerekana ko Trump yagize amajwi 51.0% mu gihe Kamala Harris afite 47.4%. Aya ni amajwi mu gihe hasigaye kubarurwa amajwi muri Leta 4.
Mu ijambo rye Donald Trump yamaze gutangaza intsinzi ndetse anaca amarenga yo kugira ubwiganze bw’ishyaka ry’aba Repubulike muri Sena.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu n’uw’ubwongereza Keir Starmer babaye aba mbere koherereza Donald Trump ubutumwa bw’ishimwe. Ndetse bizeza gukomeza umubano mwiza na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Donald Trump ahanzwe amaso na benshi ku gusohoza amasezerano yatanze ubwo yiyamamazaga arimo guhagarika intambara hirya no hino ku isi.