Amakuru aturuka I Maka mu mutambagiro mutagatifu ni uko abantu 550 aribo babarurwa bwamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije buri kujya birenga Dogere selisiyusi 50.
Uretse 550 bitabye Imana kandi abantu 2000 bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye. Ubushyuhe muri uyu mujyi wa Maka bwageze ku gipimo cya dogere selisiyusi 51.8.
Muri aba bitabye Imana 323 ni abaturutse mu Misiri. 60 ni abo muri Jordania na 41 bo mu butalitayani.
Iyi mibare ariko ntivugwaho rumwe kuko hari bimwe mu binyamakuru bigaragaza ko abaguye muri ubu bushyuhe buri I Maka bamaze kugera kuri 577.
Taliki 18 Kamena Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Misiri yatangaje ko iri gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi muri Arabia Soudite kugira ngo bashakishe abanyamisiri baburiwe irengero muri uyu mutambagiro mutagatifu.
Abayoboke b’idini ya Islam babarirwa muri Miliyoni 1 n’ibihumbi 800 nibo bitabiriye umutambagiro mutagatifu wa Hajj I Maka uyu mwaka. Barimo abasaga Miliyoni 1 n’ibihumbi 600 baturutse hirya no hino ku isi nk’uko abayobozi ba Arabia Soudite babitangaza. Aba barimo abanyarwanda 89.
Ahmed Kajura yavuze uko Abanyarwanda bamerewe I Maka mu bushyuhe bukabije