Abadage 3 bafunzwe bashinjwa kuba intasi z’u Bushinwa

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Abantu batatu bafunzwe na leta y’u Budage bubashinja kuba intasi z’u Bushinwa, bakaba bakekwaho kohereza zimwe muri progaramu zifashishwa mu bya gisirikare. Si mu Budage gusa, no mu Bwongereza hafatiwe abandi bagabo babiri na bo bashinjwa kuba intasi z’u Bushinwa.

U Bushinwa bukomeje gukanga amahanga. Abafatiwe mu Budage barashinjwa kuba baratangiye gukorera u Bushinwa kuva mbere ya Kamena 2022. Umwe muri bo arashinjwa kuba umukozi wa Minisiteri y’Umutekano mu Bushinwa, nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha. Ngo yohererezaga u Bushinwa bimwe mu bikoresho na porogaramu by’ikoranabuhanga byo gufasha igisirikare.

Binyuze ku biro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, iki gihugu cyanyomoje ayo makuru. Ambasaderi w’u Bushinwa mu Budage yagize ati ‘’Turasaba u Budage kurekera aho kwanduza isura y’u Bushinwa bukwirakwiza ibinyoma.’’

Hagati aho kandi, u Bwongereza na bwo bwatangaje ko bwafashe abagabo 2 bashinjwa kuba intasi z’u Bushinwa hagati ya 2021 na 2023. Aba bagabo ngo babashije kubona amakuru, barayakusanya, bafata amajwi n’amashusho, baranayatangaza kandi ‘’ bigaragara ko yakifashishwa n’umwanzi.’’

Uwitwa Christopher Cash ngo yanagiye gukura amakuru kuri bamwe mu Badepite ubwo na we yakoraga mu Nteko. Mu bo yakuyeho amakuru harimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano na Perezidante wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ubwo abo bagabo bafatwaga bari bageze aho bari mu biganiro biganisha ku bushakashatsi bwakwifashishwa mu kongerera ubushobozi bwa gisirikare ibikoresho birwanishwa binyuze mu mazi. Ngo hari kandi igikoresho baguze bacyohereza mu Bushinwa nta burenganzira bafite.

U Budage bwuzuye amakenga

Minsitiri w’Umutekano mu gihugu w’u Budage, Nancy Faeser yavuze ko yishimiye ifatwa ry’aba bagabo nyuma y’iminsi 5 gusa hafashwe abandi bagabo bakomoka mu Burusiya bashinjwaga kuza guteza akaduruvayo ko kwamagana inkunga u Budage bugenera Ukraine. Nancy kandi yavuze ko inzego z’umutekano zari zisanzwe ziryamiye amajanja ku bikorwa byose by’u Bushinwa byo gutata amakuru ku bukungu, inganda n’ikoranabuhanga by’u Budage.

Muri raporo iheruka mu 2023 y’inzego z’ubutasi za gisirikare z’u Budage, hari hagaragajwe uburyo u Bushinwa buri gukora ibishoboka byose ngo bubone amakuru yose kugira ngo bukomeze intego bwihaye yo kuzaba ari ubwa mbere ku isi mu bukungu mu 2049.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:55 pm, May 3, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe