Kuri uyu wa 22 Kanama 2024 abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite batangiye igihembwe kidasanzwe. Nicyo gihembwe cya mbere muri iyi manda y’imyaka 5 batorewe.
Imirimo y’abagize inteko ishingamategeko yatangijwe no gushyira abadepite muri za Komisiyo 9 zigize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Abadepite bashyizwe muri komisiye hagendewe ku busabe bwabo. Aho buri wese agaragaza Komisiyo yumva yisangamo kurusha izindi.
Aba badepite barahiriye inshingano kuwa 14 Kanama. Nyuma yo gushyirwa muri komisiyo bakurikizaho gutora abayobozi ba za Komisiyo. Hatorwa umuyobozi ndetse n’umwungirije hanyuma umudepito muto mu myaka mu bagize Komisiyo akaba umwanditsi wa Komisiyo.
Imirimo myinshi y’abagize inteko ishingamategeko ikorerwa muri za Komisiyo. Nyuma abagize Komisiyo bagashyikiriza inteko rusange raporo y’akazi bakoreye muri komisiyo. Iyi nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite iyobowe na Hon Kazarwa Gertrude, wungirijwe na Hon Mussa Fazil Harerimana ndetse na Hon Uwineza Beline.