Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 na bo bakwiye gushinjwa gushyikira akarengane, avuga ko yibaza impamvu ahubwo na bo batayifasha.
Yabivuze mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mata, cyibanze ku bikorwa byo kibuka ku nshuri ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru yongeye kumubaza isano u Rwanda rugirana na M23 n’impamvu rukomeza gushinjwa kuyifasha. Mu kumusubiza, Perezida Kagame yamubajije impamvu bo batayifasha.
Yagize ati ‘’Abo badushinja nanjye nababaza nti ‘ahubwo kuki mwebwe ubwanyu mudafasha M23’? Mwebwe mu kinyamakuru ukorera kuki mudafasha M23? Kuki ikibazo ari ugufasha M23 cyangwa kutayifasha? mbere ya byose M23 ni iki? M23 ni umutwe wavukiye muri Kongo no hanze yayo icyo ni icya mbere.”
Yakomeje avuga ko M23 ari Abanyekongo, ko no muri Kongo babyiyemerera. Yakomeje agira ati ‘’Kuki iriho rero (M23)? Kuki barwana? Kuki bafite imbunda? Ni ikindi kibazo ariko ni ikibazo cyoroshye: ni uko bangiwe uburenganzira bwabo nk’abaturage ba kiriya gihugu, ahubwo bitwa Abatutsi b’u Rwanda.’’
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ibi bikomoka ku mateka n’abakase imipaka y’ibihugu, bituma hari ibice byari iby’u Rwanda bashyira kuri Kongo, ari byo byatumye hari Abanyarwanda bisanga batuye muri Kongo. Yavuze ko iki atari ikibazo cya Kongo gusa kuko n’ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda bifite abaturage bafite inkomoko mu Rwanda kandi ubu bitwa abaturage babyo.
Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari barenga ibihumbi 100 bakomoka kuri iyi sosiyete bari mu nkambi z’impunzi, abandi bari muri Uganda. Bahunze kubera kujujumbya bagakurwa mu byabo babwirwa ko atari Abanyekongo.
Perezida Kagame ati “Iyi ni yo mpamvu nakubazaga ngo abadushinja gufasha aba bantu kuki ahubwo bo batabafasha?! Nanjye ahubwo nabashinja kudafasha M23 kuko ni nk’aho bashyikiye akarengane bari gukorerwa.”
M23 yubuye imirwano irwana na leta ya Kongo-Kinshasa mu ntangiriro za 2022, isaba leta y’iki gihugu ko bagirana ibiganiro hakunvikanwa uko impunzi ziri mu Rwanda zataha ndetse ikanabizeza umutekano mu gihugu cyabo.
Leta ya Kongo ariko ivuga ko itazagirana imishyikiro na bo kuko ibita umutwe w’iterabwoba, ndetse ikanahinja u Rwanda kuyifasha. U Rwanda rwakomeje kubihakana ahubwo narwo rugashinja Kongo kwifatanya na FDLR muri iyi ntambara.