Abafana ba Lionel Messi batunguwe no kuburizwamo kw’intsinzi babyinaga

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihe abakunzi ba rurangiranwa Lionel Messi bishimiraga ko uyu munya-Argentine yujuje miliyoni 500 z’abamukurikira kuri Instagram, benshi batunguwe no kongera kujya ku rukuta rw’uyu mukinnyi bagasanga imibare yongeye kumanuka, ikaba miliyoni 499.

Ibi bisa neza n’ibyabaye mu Rwanda ubwo abakunzi b’umuhanzi Bruce Melodie bishimiraga ko yujuje miliyoni imwe y’abamukurikira kuri uru rubuga, ariko imibare ikongera kumanuka ikajya ku bihumbi 999, aho byasabye andi masaha ngo miliyoni yongere yuzure.

Lionel Messi ni umuntu wa kabiri ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram, aho umuri imbere ari mukeba we Cristiano Ronaldo gusa, ukurikirwa n’abantu miliyoni 622.

Konti ya mbere ikurikirwa kuri uru rubuga ni iya Instagram, aho ikurikirwa na miliyoni 670 kuri uru rubuga rwayo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *