Abafana ba Rutsiro FC mu byishimo bitaramba; ninde wo kubahoza?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Rutsiro FC ubu niyo kipe yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri mu mupira w’Amaguru mu Rwanda. Mu mwaka w’imikino wa 2023-2024. Ibyishimo by’abafana ba Rutsiro FC biracyari byose ndetse n’ikipe ubwayo yabashimiye umuhate bagize mu gutera imbaraga abakinnyi. Ibi byishimo ariko ni iby’akanya gato kuko bagiye kongera kubura ikipe yabo igomba gukinira imikino y’icyiciro cya mbere mu karere ka Rubavu. 

Iyi kipe yavutse yitwa Hope FC yabanje gukinira kuri stade ya Bugabo iherereye ahitwa I Kayove mu murenge wa Ruhango. Ubwo akarere ka Rutsiro kayoborwaga na Byukusenge Gaspard, Hope FC yandikishijwe mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ubwo Hope FC ivanwa I Bugabo ijyanwa kuri stade ya Mukebera iri hafi y’ibiro by’akarere inafatwa nka Sitade y’akarere ka Rutsiro. Aha ni naho yahise ihindurirwa izina yitwa Rutsiro FC.

Mu cyiciro cya kabiri ntiyahatinze kuko umugoroba wo kuwa 18 Ugushyingo 2020 abanyarutsiro n’inshuti zabo baraye mu byishimo ko ikipe y’akarere izamutse mu cyiciro cya mbere. Yari ikuyemo Vision FC; icyo gihe Rutsiro FC yazamukanye na Gorilla FC.

- Advertisement -

Umwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere 2021/2022 Rutsiro FC yawukinnye mu bihe bigoye bya COVID 19 ariko ibasha kuguma mu cyiciro cya mbere. Umwaka wa kabiri 2022/2023 iyi kipe yongeye kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyamara ntiyari ikiri iy’akarere konyine ahubwo yari yaranabonye umuterankunga “Rwanda Mountain Tea”. Muri iyi myaka yombi Rutsiro FC yakiriraga imikino yayo kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Kumanuka kwa Rutsiro mu cyiciro cya kabiri ariko hakaba n’ababihuza n’impinduka mu buyobozi bw’akarere. Uko abayobozi bagiye basimburana haje kuba mo abatarafataga ikipe y’umupira w’amaguru nk’icyihutirwa cyo gutwara ingengo y’Imari.

Umwaka w’imikino Rutsiro FC yagize igarutse mu cyiciro cya kabiri iwurangije itsinzwe mo umukino umwe gusa. Ndetse inatwaye igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri. Ibyemeza rwose nta gushidikanya ko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ari munsi y’urwego rwa Rutsiro FC.

Rutsiro barishimira igikombe, bakwibuka ko ikipe igiye amarira akazenga mu maso

Abaturage baturiye Sitade Mukebera ndetse n’abaturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere bamaze iminsi bagaragaje ibidasanzwe. Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yabagaragaje buzuye iyi Sitade Mukebera ndetse buzuye no ku misozi yirengeye ikikije iyi Sitade kuko yubatswe mu gishanga. Hari mu mikino ya nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubwo Rutsiro FC yatwaraga igikombe cy’icyiciro cya kabiri umuyobozi wayo Ernest Nsanzineza yabajijwe na BB FM niba ikipe izasubira kwakirira imikino yayo mu karere ka Rubavu asubiza ati “Ni urucabana kuko FERWAFA ntabwo yakwemera ikibuga cyacu”.

Abafana ba Rutsiro ubu bari mu byishimo ko ikipe yabo yatwaye igikombe ndetse yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Aba bafana ariko bararira ayo kwarika kuko batazongera kubona ibirori by’umupira w’amaguru ku mbehe yabo ya Mukebera Stadium. Ikibuga basanzwe bisanzura ho ndetse bemeza ko ntawe upfa kuhatsindira ikipe yabo.

Ikibuga cya Stade Mukebera nticyemerewe kwakira imikino y’icyiciro cya mbere

Kuvugurura Sitade Mukebera byabaye nka ya mabati

Ubwo akarere ka Rutsiro kayoborwaga na Gaspard Byukusenge havuzwe amakuru ko Sitade Mukebera yagombaga gushyirwamo Tapi ibizwi nka “Synthetic”. Ibi byavugwaga ko akarere kari mu biganiro n’umufatanyabikorwa World Vision ariko byaheze mu kirere.

Ubuyobozi bwa Gaspard busimburwa na Mayor Ayinkamiye Emmerance nabwo Sitade iravugwa. Muri Mutarama 2021 habaye inteko rusange ya FERWAFA yemeza ko Stade y’Akarere ka Rutsiro ari imwe mu bibuga bitatu byagombaga kubakwa ku bufatanye na FERWAFA. Imirimo yagombaga gutangira muri Nyakanga 2021. Ubu imyaka ibaye 3 iyo mirimo itaratangira.

Nizeyimana Olivier wahoze ayobora FERWAFA na Murekatete Triphose wahoze ayobora Rutsiro nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo kuvugurura ikibuga cya Mukebera

Iri sezerano rihoraho ryakomeje no ku buyobozi bwa Murekatete Triphose. Kuwa 20 Mata 2023 uyu wari umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagaragaye asinyana na FERWAFA amasezerano yo kubakira akarere ka Rutsiro ikibuga kigezweho. Wari umushinga “FIFA Forward” byavugwaga ko ugamije guteza imbere ibikorwaremezo. Hakavugwa uturere twa Rutsiro, Gicumbi na Rusizi twari tugiye kubakirwa ibibuga bigezwe ho.

None muri 2024/2025 nabwo abanyarutsiro baracyategereje. Umufana wa Rutsiro FC arasabwa kujya kureba ikipe ye I Rubavu, Aho benshi mu bafana ba Rutsiro batazagera. Ahombye ibyishimo yaterwaga n’intsinzi y’ikipe ye yanyagiriraga amakipe mu maso ye. Ubuyobozi bw’akarere nabwo buhombye intego nyamukuru yashyiriwe ho iyi kipe yo gufasha akarere mu bukangurambaga kuko ubukangurambaga ntabwo Rutsiro izajya kubukorera I Rubavu.

Icyo buri wese yibaza yaba umufana yaba n’umuturage usanzwe wa Rutsiro ni igihe ibyishimo byuzuye by’abanyarutsiro ku ikipe yabo bizagererwa ho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe