Abaforomo 203 bari ku rwego rw’amashuri yisumbuye baratangira ibizamini

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 18 Kamena icyiciro cya mbere cy’abaforomo bari ku rwego rw’amashuri yisumbuye baratangira ibizamini ngiro. Ni icyiciro kirimo abanyeshuri 203 bashoje amasomo y’ubuforomo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta NESA cyatangaje ko ibizamini by’abaforomo barangije segonderi biratangirizwa mu Bitaro by’akarere ka Rwamagana. Bugatangizwa n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Dr Yvan Butera. Aha I Rwamagana hazakorera ibizamini ngiro abanyeshuri bigaga ubuforomo muri College Saint Aloys Rwamagana.

Muri ibi bizamini hazasuzumwa ubumenyi bw’aba banyeshuri, hibangwa ku bumenyingiro, hazasuzumwa Kandi imyitwarire yabo mu bitaro ndetse hazanarebwa niba ubumenyi bahawe buhura n’ibikenewe mu bitaro. Muri aba banyeshuri ba mbere bashoje amasomo y’ubuforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye mu Rwanda 100 ni abahungu mu gihe 103 Ari abakobwa.

- Advertisement -

Ibi bizamini by’abaforomo bigiye gukorerwa ku bitaro 7. Birimo ibitaro by’akarere bya Rwamagana, ibitaro bya Gahini, Ibitaro bya Kabutare, Ibitaro bya Remera Rukoma, Ibitaro bya Ruhengeri, Ibitaro bya Kigeme n’Ibitaro bya Kibogora.

U Rwanda ruvuga ko rufite umugambi wo kongera abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bakikuba nibura inshuro enye mu myaka ine.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:58 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe