Abaganga baciye amazimwe ku buzima bwa Nkunduwimye ushinjwa Jenoside

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Nkunduwimye Emmanuel ni Umunyarwanda uburanira mu Bubiligi mu rukiko rwa rubanda, akaba ashinjwa kugira uruhare yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byo gufata ku ngufu. Uyu munsi hari hategerejwe kumva icyo abaganga bavuga ku buzima bwe bwo mu mutwe kugira ngo hamenyekane niba azakomeza kuburana, bakaba bahamije ko nta kibazo na kimwe cyabibangamira.

Abahanga b’abaganga mu ndwara zo mu mutwe, Dr. Didier Cromphout na Dr. Marc Goltzberg ni bo basuzumye Nkunduwimye. Mu isuzuma bavuga ko bamukoreye mu 2011, bavuga ko ibyavuyemo byerekanye ko nta kibazo cy’indwara yo mu mutwe cyamubuza kuburana. Nkunduwimye afite imyaka 65.

Hagati aho ariko, bavuga ko imyifatire ye itangaje, cyane cyane iyo umubajije ibijyanye na jenoside. Buri gihe ngo ahakana ko ntacyo abiziho, nyamara ngo agahorana kwivuguruza mu magambo bigaragaza ko hari ibyo azi ahubwo ashaka guhisha. Buri gihe ngo iyo uvuze ibijyanye na jenoside avugana umujinya udasanzwe.

 Nta kwicuza, nta mpuhwe…

Abacamanza babajije abo baganga niba byibura Nkunduwimye agaragaza agahinda ku bijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga batarya iminwa ko ntako agaragaza mu maso cyangwa yicuze ku byabaye. Bongeyeho ko n’iyo ubimuganirijeho akwereka ko ntacyo bimubwiye.

Abamwunganira basabye ijambo bavuga ko iibyavuzwe n’abo baganga batabihaye agaciro kuko ngo bias n’amarangamutima aho gushingira ku buhanga bwa kiganga.

Nkunduwimye yari yitabye urukiko aherekejwe n’abana n’abuzukuru be.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:43 pm, Apr 30, 2024
temperature icon 22°C
moderate rain
Humidity 78 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe