Abagenerali 5 n’abofisiye 170 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo ryo kuwa 30 Kanama 2024 rigaragaza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yemereye aba Generali 5 n’abandi ba Osifiye mu ngabo z’u Rwanda 170 kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.  Mu birori byo kubasezeraho aba basirikare basabwe gukomeza gutanga umusanzu

Abo ku ipeti rya Generali bavugwa muri iri tangazo ni Gen Kazura Jean Bosco wigeze no kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Brig Gen. John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Filmin Bayingana.

Iri tangazo kandi rivuga ko abandi basirikare 992 nabo bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

- Advertisement -

Aba basirikare bagiye mu kiruhuko bakorewe ibirori byo kubasezeraho no kubashimira umusanzu bagize mu bihe bitandukanye bamaze mu ngabo z’u Rwanda.

Muri ibi birori Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere n’ubujyanama yabahaye, agaragaza ko byababereye impamba ikomeye kuva mu gihe cy’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.

Ati “Aya mahame twakomeje kuyagenderaho kandi azakomeza kutuyobora mu byo dukora.”Yavuze ko bazakomeza kugaragaza ubudacogora no kwitanga mu kurinda ibyagezweho, baharaniye kuva kera. Ati “Twiteguye gufasha Ingabo za RDF aho tuzakenerwa hose mu gihe kizaza.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko abajenerali n’aba ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basize umurage watumye RDF ikomeza kubahwa, abibutsa ko bakwiye kwishimira uruhare rwabo mu kwimakaza amahoro n’umutekano.

Ati “Intsinzi yose twagezeho mu mateka yacu yubakiye ku bwitange bwanyu, umuhate no guharanira gusoza inshingano zo kurinda Igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu wabo mu rugamba rwo Kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubwitange bagaragaje mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati “Ndabahamagarira gukomeza kurangwa n’umuhate mwagaragaje mu myaka yatambutse. Abato muri RDF babigiyeho byinshi kandi nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu mu kurinda Igihugu cyacu.”

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yemeye ikiruhuko cy’aba basirikare bakuru nyuma y’umunsi umwe agiranye nabo ibiganiro byagarutse ku mutekano w’igihugu nk’inshingano y’ibanze y’ingabo z’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:09 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe