Abagera ku bihumbi 500 muri Gaza bagiye kwicwa n’inzara

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu ntara ya Gaza abantu byibura 500 000, ni ukuvuga ¼ cy’abatuye iyi ntara, haraburaho gato ngo bicwe n’inzara nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), Cindy McCain, aho yabibwiraga akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi mu nama kuri uyu wa Kabiri, taliki 27 Gashyantare 2024. Yaburiye ko amapfa akomeje gukwirakwira ntakizayakoma imbere hatagize igikorwa,

Byashimangiwe kandi na Ramesh Rajasingham, umuyobozi mukuru wa LONI ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, aho yabwiye aka kanama ko umwana umwe muri 6 bafite munsi y’imyaka 2 y’amavuko mu majyaruguru y’intara ya Gaza yazahajwe n’indwara zituruka ku mirire mibi kandi ko abantu 2 300 000 muri iyo ntara ya Palestine babeshejweho n’intica ntikize y’ibiribwa.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:03 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe