Abagore bishimiye ingengo y’imari yo guteza imbere umugore

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inteko rusange ya 23 y’inama y’Igihugu y’Abagore yabaye kuri uyu wa 30 Nzeri yashimye ko ingengo y’imari yagenerwaga ibigega bitandukanye bishinzwe iterambere ry’abagore yasubijweho nyuma y’ubuvugizi bwakozwe mu nzego zinyuranye.

Iyi ni ingengo y’Imari igenewe gutera inkunga imishinga y’abagore. Hagamijwe kibashishikariza kuva mu rugo ngo nabo bakore ubushabitsi.

Iyi ni imwe mu ngingo zagaritsweho muri iyi Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, ifite insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umugore, iterambere ry’igihugu.”

- Advertisement -

Iyi nteko rusange yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere, ibindi iri gusuzuma harimo ikibazo cy’abana bata ishuri n’inda ziterwa abangavu. Izi ni ingingo ziremereye ku muryango nyarwanda kuko imibare y’abangavu baterwa inda zitateguwe izamuka umwaka ku wundi.

Aba bagore kandi bahuye nyuma y’inama yahuje urunana rw’abagore bari mu buyobozi iherutse kubera mu karere ka Muhanga. Izi zose zigakurikira icyumweru cy’ihame ry’uburinganire cyashojwe kuwa 27 Nzeri 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:19 am, Oct 6, 2024
temperature icon 17°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe