Abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bazindukiye mu matora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku munsi wa Gatatu w’amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu 2024, haratorwa abahagarariye ibyiciro byihariye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abatorwa ni Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga. Aba baratorerwa hirya no hino mu gihugu bagatorwa n’inteko zigizwe n’abari muri ibi byiciro byihariye.

Mu mujyi wa Kigali haratorwa mo abagore 2. Mu ntara y’amajyaruguru haratorwamo abagore 4, mu ntara y’amajyepfo haratorwamo abagore 6. Mu ntara y’i Burasirazuba haratorwa abagore 6 no mu burengerazuba haratorwa abagore 6.

- Advertisement -

Urubyiruko rurahitamo abadepite babiri muri 31 biyamamaje naho abafite ubumuga barahitamo umudepite umwe mu bakandida 13 biyamamaje.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko ibyiciro byihariye bigamije gutuma hari abagore nibura 30% mu nteko ishingamategeko. Bigashimangirwa mu mategeko y’igihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:19 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe