Abahanzi icyenda bazasusurutsa Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa ryo gusiganwa ku magare ritangire, hamenyekanye abahanzi icyenda bazitabira ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’.

Ni ibitaramo bine bizazenguruka igihugu. Abahanzi icyenda ni Niyo Bosco, Kenny Sol, Afrique na Danny Vumbi, Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit.

Byitezwe ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2024” rizaba tariki ya 18-25 Gashyantare.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:52 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe