Abakinnyi b’amagare Djazila na Kevin bitabiriye irushanwa nyafurika muri Maroc

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abakinnyi b’umukino w’amagare babiri Djazila Mwamikazi na Nshutiraguma Kevin bamaze kugera I Casablanka muri Maroc, aho bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika yo gusiganwa mu misozi.

Aya marushanwa ateganijwe kuba mu mataliki ya 11-12 Gicurasi. Agizwe n’isiganwa ry’ibirometero 482 mu ishyamba rya Bouskoura riri mu mujyi wa Casablanca.

Aba bombi bajyanye n’umutoza wabo Nathan Byukusenge. Umutoza Nathan yavuze ko abakinnyi be bameze neza mu mubiri no mu mutwe kandi ko biteguye neza bafite n’icyizere cyo kuzatahana imidali muri aya marushanwa nyafurika.

Mu mwaka ushize wa 2023 Mwamikazi yegukanye umudali wa Zahabu mu marushanwa nk’aya yabereye I Johannesburg muri Afurika y’epfo. Yanegukanye Kandi amasiganwa abiri aheruka kubera mu Rwanda. Iryiswe 2024 Ndabaga Race ndetse n’irushanwa ryo kwibuka ryabereye muri Kigali no mu bice bya Bugesera.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:26 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1019 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe