Abakirisitu gatolika ibihumbi 60 bategerejwe I Kibeho

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abakristu gaturika baturutse ku isi yose  bateraniye i Kibeho ku Ngoro ya Bikiramariya, aho bitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, uzwi nka Asomusiyo.

Biteganyijwe ko abakristu ibihumbi 60 ari bo baza kuhizihiriza uyu munsi.

Aha I Kibeho hasigaye hagera umuhanda wa Kaburimbo bivugwa ko habaye amabonekerwa ya Mariya mu myaka ya za 1980 , niyo mabonekerwa yonyine yemewe Vatikani kumugabane wa Afurika.

- Advertisement -

Mu nkuru z’amabonekerwa ya Kibeho bivugwa ko Bikira Mariya yabonekeye benshi, ariko abo kiliziya Gatolika yemeje ni batatu ari bo Alphonsine Mumureke, Anathalie Mukamazimpaka, na Marie Claire Mukangango.

Bose bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho, ubu ryiswe GS Mère du Verbe, hashingiwe ku kuba Bikira Mariya yarabwiye abo yabonekeraga ko ari Nyina wa Jambo.

Uretse aha I Kibeho Kandi ahitwa kuri Paruwasi ya Crète Congo Nil mu karere ka Rutsiro naho ni hamwe mu hateranira ibihumbi by’abakirisitu gatulika kuri uyu munsi w’ijyanwa mu ijuru rya bikiramariya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:38 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe