Kuwa 19 Mata nibwo abakozi 2 ba Kenya Airways batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere kuwa 07 Gicurasi riravuga ko aba bakozi barekuwe nta yandi mananiza ashyizwe ho.
Iri tangazo rishimira cyane abarimo abakozi ba Kenya Airways I Kinshasa n’i Nairobi rigashimira kandi umunyamabanga muri Minisiteri ishinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri muri Kenya Musalia Mudavadi ndetse na ambasade ya Kenya muri Kinshasa.
Kenya Airways yongeye gushimangira ko abakozi bayo ari abere kandi ko ibyo bakora ari inshingano zabo. Iyi sosiyete yahise kandi isubukura ingendo zijya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa 8 Gicurasi.
Kenya Airways yari yahagaritse ingendo zijya muri Kongo kuwa 30 Mata ivuga ko idashobora gukomeza gukora idafite abakozi. Hari amakuru avuga ko aba batawe muri yombi n’igisirikare cya RDC ngo bari baketsweho kuba abatasi b’u Rwanda.