Abanya Iran bakomeje kunamira Perezida wabo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku munsi wa kabiri w’iminsi 5 yo kunamira Perezida Wa Iran, ibihumbi by’abaturage bateraniye I Tabriz mu burasirazuba bwa Azerbaijan basezera ku murambo wa Ebrahim Raisi. Perezida wa Iran wahitanwe n’impanuka y’indege kuwa 19 Gicurasi. 

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Hossein Amirabdollahian ndetse n’abandi bantu 6 barimo abapolote b’iyo Kajugujugu n’abashinzwe umutekano wa Perezida bose nta wabashije kurokoka iyi mpanuka.

Ibihumbi by’abaturage bazindukiye mu muhanda bitwaje ibendera rya Iran ndetse n’amafoto ya Perezida Raisi. Uyu mujyi wabanje kugezwa mo umurambo wa Perezida Raisi niwo mujyi yerekezaga mo ubwo yakoraga iyi mpanuka y’indege.

Biteganijwe ko umurambo wa Perezida wa Iran nuva I Tabriz uzerekezwa I Qom mu mujyi uri rwagati muri Iran ahazakorerwa imihango y’idini ya Islam, hanyuma werekezwe mu murwa mukuru Teheran. I Teheran niho hazabera umuhango nyirizina wo gusezera kuri Perezida Raisi uzayoborwa n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

Bitaganijwe kandi ko abategetsi bakomeye bazitabira uyu muhango barimo na Perezida w’uburusiya Vradmir Putin.

Nyuma y’uyu muhango umurambo wa Perezida Raisi uzajyanwa mu mujyi wa Mashhad aho nyakwigendera yavukiye akanaharererwa aha ni naho azashyingurwa.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:16 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe