Abanyamakuru bihanagirijwe kutambara ibirango by’amashyaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura RMC ryashyizwe hanze itangazo risaba abanyamakuru kirangwa n’ubunyamwuga muri ibi bihe by’amatora. Rinabihangiriza kutagira ibirango by’ishyaka iryo ari ryo ryose bambara.

Mu itangazo RMC yasohoye hagaragaramo ingingo zitandukanye zijyanye n’amahame agenga umwuha w’itangqzamakuru. Izi zirimo kwirinda imvugo zishotora, kwirinda amakuru adafitiwe gihamya, kwirinda kugoreka ukuri no kubahiriza amategeko agenga amatora nk’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora yayatangaje.

Muri iri tangazo Kandi ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura RMC ryagatagaje ikarita y’itangazamakuru nk’icyangombwa nyamukuru kigomba kuraanga abanyamakuru bari mu kazi. Rinihanagiriza abanyamakuru bafite amakarita yarengeje igihe n’abayacurishije.

- Advertisement -

RMC yibukije abanyamakuru ko batagomba kwambara ikirango cy’umutwe wa Politiki uwo ariwo wose haba mu bihe byo kwiyamamaza cyangwa mu gihe cy’itora.

Iri tangazo risohotse nyuma y’inama yahuje abakora umwuga w’itangazamakuru barimo abanditsi bakuru b’ibinyamakuru, abayobozi b’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura RMC ndetse n’abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:21 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe