Abari mu Rwanda ntibemerewe kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga: Igihombo kuri Leta

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ku munsi wa none mu Rwanda imbuga nkoranyambaga zitunze benshi mu bazikoresha mu buryo butandukanye, igishoro cya mbere ni ukugira abagukurikira kandi bizerera mu byo ukora, aho ba nyiri izi mbuga bazifashisha bamamariza abashoramari bakabishyura cyangwa bakamamarizaho ibikorwa byabo.

Nta rubuga nta rumwe muri izi zikomeye zigaruriye imitima y’Abanyarwanda kugeza no mu bigo bya leta n’ababihagarariye nk’imbuga zirimo: YouTube, Facebook, Instagram, TikTok, Snapchat, X, Spotify, Apple Music, Podcast, Audio Mack, ndetse n’izindi zitandukanye zinjiriza Abanyarwanda amafaranga.

Nubwo imbuga nkoranyambaga zitunze Abanyarwanda benshi, uburyo binjizamo ntibwemewe n’amategeko kuko u Rwanda ntiruri mu bihugu byemewe gukorerwamo ubucuruzi bw’ibihangano by’ikoranabuhanga bishingiye ku mashusho n’amajwi.

Iyi ni imbogamizi ikomeye cyane kuri leta y’u Rwanda, cyane cyane ku kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kuko bigoye kuba cyasoresha abanyarwanda binjiriza mu mbuga nkoranyambaga kandi binjiza amafaranga anyuze mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga bikorwa bite?

Hari ikitwa ‘Monetization’, iri ni ijambo imbuga nkoranyambaga zose zihurizaho cyane ko risobanura uburyo bwo gukorera amafaranga avuye mu mirimo yawe cyangwa imitungo yawe ndetse no kuri ‘Televiziyo’ ni ko bigenda.

Nko kuri YouTube ntabwo wakemererwa gukora ‘monetization’ mu izina ry’igihugu cy’u Rwanda cyangwa uvuga ko uherereye mu Rwanda, bigusaba kubeshya ko uherereye mu kindi gihugu nka Amerika, Uganda, Kenya n’ibindi bihugu bifite amasezerano ashingiye ku bucuruzi bw’ibihangano byo kuri murandasi by’amashusho n’amajwi.

Nubwo bisa nk’ibyoroshye kubeshya igihugu uherereyemo ngo ubone amafaranga ya YouTube, gusa si ko bimeze ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, TikTok, Snapchat, X, Spotify, n’izindi, aha ho bisaba kwifashisha byeruye umuntu uherereye mu gihugu byemewe kwinjiza amafaranga ukoresheje izi mbuga nkoranyambaga.

Iyi ni imbogamizi ikomeye cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga baherereye mu Rwanda ariko ikaba n’imbogamizi ikomeye ku Rwanda rutungukira mu buryo bweruye muri za miliyoni zitangwa n’izi mbuga ku Banyarwanda.

Urugero, dukoze imibare ku kigero fatizo nibura mu Rwanda hari konti za YouTube zigera mu 1000 zinjiza amafaranga, zose tuvuze ko zinjiza 1000 cy’amadolari, arenga 1 000 000 Frw buri kwezi, ubwo buri kwezi mu Rwanda haba hinjira arenga 1 000 000 y’amadolari, hafi 1 500 000 000Frw, leta y’u Rwanda idafataho umusoro na gato kuko aba yinjiye mu isura y’ibindi bihugu.

Aya mafaranga ni make cyane kuko n’izindi mbuga nkoranyambaga zose zinjiriza agatubutse abanyarwanda ariko hifashishijwe icenga ry’uko ubikoresha adaherereye mu Rwanda. Ni isura isaba ubuhanga buhambaye bw’ikoranabuhanga.

Ibi byumvikanisha ko mu Rwanda hinjira amamiliyoni y’amadolari ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) kitemerewe gusoresha ku mpamvu zuko nta murongo ngenderwaho wabyo bishingiye ko hatasoreshwa amafaranga yinjiriye mu isura y’ibindi bihugu.

Umukoro ni uwa Leta

Ku rundi ruhande ariko ntawakwirengagiza ko ayo mafaranga aba yinjiye nta na rimwe riba ryaturutse mu bakurikira izo mbuga bari mu Rwanda. Urugero niba ushyize ikintu kuri YouTube kikarebwa n’abantu bo mu Rwanda gusa, ntacyo uzabona kuko ntabwo ruri muri porogaramu ya YouTube yo kwamamazwamo. Ni yo mpamvu abareba amashusho yo kuri YouTube bari mu Rwanda nta matangazo yamamaza bajya babona kandi abari ahandi bakayabona.

Bivuze ko u Rwanda rushaka gusoresha amafaranga aturuka kuri izi mbuga nkoranyambaga, byasaba ko rwinjira muri porogaramu y’ibihugu YouTube icuruzamo, rukajya rusoresha ayo abazikoresha binjije kuko barebwa n’abari mu Rwanda. Urugero nka USA yishyuza 30% by’ayo winjije aturutse mu kurebwa n’abari muri iki gihugu.

Niba winjije 1000 cy’amadolari aturutse muri USA, umusoro uzaba 30%. Aya akurwaho na YouTube ikayohereza mu bashinzwe imisoro muri Amerika mbere yo guhemba. U Rwanda ruzasabwa kuba umufatanyabikorwa wa YouTube kugira ngo bishoboke.

Ibibazo nk’ibi byo kutungukira mu benegihugu binjiza agatubutse kurusha kure cyane n’abakozi ba leta ndetse n’abandi bikorera, Guverinoma ya Kenya yabirabutswe kera cyane, maze ibivugutira umuti ukomeye ku mpande z’igihugu ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Taliki 02 Kamena 2023 mu birori ngarukamwaka by’iserukiramuco rya Kenya, Perezida William Ruto yavuze ko YouTube yamaze kuba abafatanyabikorwa na leta ku buryo Abanya-Kenya bemerewe kwiyandikisha mu rwego rw’abanyagihugu, ndetse uyu munsi muri Kenya hari ibiro bya YouTube bishinzwe kureberera Abanya-Kenya, ubu imbuga nkoranyambaga zinjiriza Abanya-Kenya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aha niho Guverinoma ya Kenya yahereye itangira umushinga wo gusoresha Abanya-Kenya binjiriza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse vuba ukaba uratangira gushyirwa mu bikorwa. Si Kenya gusa, kuko nko muri Afurika y’Epfo ibi byatangiye kera ndetse hari n’ibindi bihugu bitandukanye muri Afurika bimaze igihe muri uyu mushinga.

Imbuga nkoranyambaga zitunze imiryango myinshi y’Abanyarwanda cyane urubuga rwa ‘YouTube’ hari n’abarukoresha basabira ubufasha abababaye kandi bakagera ku ntego, abantu benshi bari kurugana nk’urubuga rutanga amafaranga byoroshye aho n’abanyamakuru benshi bataye akazi k’ibigo bakoreraga bakagana YouTube.

Konti za YouTube nyinshi zikomeye zikorera mu Rwanda byibuze buri kwezi zinjiza amafaranga ari hejuru ya 5 000 000Frw gusa hatirengagijwe ko na zo zishora mu bakozi ndetse no mu byo zikora.

 

 

 

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:41 am, Apr 30, 2024
temperature icon 20°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1019 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe